Zambia yimye ubuhungiro Tendai Biti, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe

Tendai Biti, umuyobozi mukuru mu rugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe yibumbiye mu ishyaka rya MDC rivuga ko rigamije impinduka zinyuze muri demokarasi, yangiwe ubuhungiro n’igihugu gituranyi cya Zambia.

Polisi ya Zimbabwe ishinja Bwana Biti guhembera ibikorwa by’urugomo byakurikiye amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize.

Joe Malanji, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, yabwiye BBC ko impamvu Bwana Biti yatanze asaba ubuhungiro zidafashije ndetse « zidakwiye » ubuhungiro.

Bwana Malanji yavuze ko Bwana Biti yari acumbikiwe « ahantu hari umutekano » kugeza ubwo yasubizwaga muri Zimbabwe.

Mbere yaho, uwunganira Bwana Biti mu mategeko yari yavuze ko umukiliya we afungiye ku mupaka wa Zambia n’abategetsi ba Zimbabwe.

Hari hari icyizere cyinshi ko amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize kwa karindwi yazana impinduka nyakuri nyuma yuko Robert Mugabe akuwe ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2017, abumazeho imyaka 37.

Ariko mu cyumweru gishize abantu batandatu barishwe ubwo abasirikare bahoshaga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu murwa mukuru Harare.

Abanyamakuru bari muri Zimbabwe baravuga ko hari umwuka w’ubwoba, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje guhunga.

Akanama k’amatora katangaje ko Perezida Emmerson Mnangagwa ari we watsinze amatora, ariko urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mu ishyaka MDC bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya.

Publicités