Ehe uko intumwa za Yesu zasozereye urugendo rwazo

EHE AMAHEREZO YINTUMWA ZA YESU

*1.SIMONI Petero:* yari uw’I betisida ho galileya ) yabambwe ku musaraba acuritswe ,agwa I roma ho muri butaliyani mu kwezi kwa 6 muwa 67 (N.K)azira Yesu!

2.ANDEREYA: Yiciwe I Constantinople nawe bamubambye ku giti. yahambwe n’uwitwa maximilien.

*3.YAKOBO MUKURU:* Yishwe na Herode I Agripa amuciye igihanga .hari muri 42 A.D

4.FILIPO: yabambwe kugiti ahitwa I Thierapolis. ahambwa bartoromayo.

5.BARUTOROMAYO: bamushishuyeho uruhu arimuzima ubwo baribasanze avuga ubutumwa bwiza. Bamaze kumukuraho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa.

6.MATAYO :niwe bitaga lewi ;uyu we yasogoswe nk’ihene yicishwa ibyuma.

7.THOMAS: yatewe amacumu ku manywa y’ihangu avuye kuvuga ubutumwa mu buhinde (na n’ubu mu buhinde umusozi bamwiciyeho barawumwitiriye :st-thomas)

8.TADEYO: baramurashe bamutsinda ahitwa Ifenisia avuye kuvuga ubutumwa I Buyuda n’I Mesopotamia.

9.YAKOBO MUTOYA: Bamuhanuye ku gasongero ku rusengero yikubita hasi atangiye gusamba bamuhurizaho amahiri arapfa . Ibyo byabereye Iyerusaremu.

10.SIMONI ZEROTE: yiciwe muri Africa bamukereje Urukerezo mu wa 96 A.D

11.MATHIAS (wasimbuye yuda): bamuteye amabuye amaze kunogoka bamuca igihanga.

12.YOHANA (umuhishuzi): bamucaniriye mu ngunguru ya mavuta aho gushya avamo yabaye umusore kandi bamutetse ari umusaza. Babonye adapfuye ,bajya kumuta kukirwa cya patimosi…Uwiteka nabwo amurindirayo akajya agaburirwa n’ibyiyoni . Niho yandikiye ibyahishuwe yibeye muri uwo mwiherero kugeza ubwo yagaruwe muri efeso aho yandikiye inzandiko 3 za yohana. niwewenyine wapfuye ashaje azize urw’ikirago (umwami domitian niwe wari warategetse ko bamuteka mu mavuta)

*HARI N’ABANDI BENSHI:* Muri bo twavuga nk’uwitwa PERPETUA, biciye abana 11 bose areba ariko bamusaba kwihakana Yesu arabahakanira . ubwa nyuma bazanye agahinja ke kari kurira ngo akagirire impuhwe bamuhe uburenganzira bwo konsa ,yanga kugambanira umwami we wa mwana baramutetse bazana inyama ze ngo azirye kuko bari bamwicishije inzara.yanze kurya inyama zumwana we maze baramwica.

-Icyo twavuga kuri *PAWULO* we, nuko yicishijwe na Nero bamutemye umutwe mu wa 68 A.D kubwo gushaka impamvu yo kwicisha pawulo, Nero yitwikiriye ijoro we n’abasirikare be maze batwika umujyi wa roma abaturage barakongoka bucya atangaza ko ayo marorerwa yakozwe n’igitero cy’abakristo kikaba cyari cyiyobowe n’inkoramutima yitw pawulo. Yewe uwavuga ibigwi by’abakunzi b’umusaraba, igihe cyamurenga !

-None se mvuge umusaza POLIKALPO? w’imyaka 80? uyu we yabwiye umwami ati: « Ugize iki mwana wa? koko ntinyuke ngo nihakane Yesu wanjye n’aho angejeje aha? Ati ntibikabeho »!

-Umwana wimyaka 13 witwa POLLION we bamutwitse amaze gutanga ubuhamya bw’agahebuzo; Ubwo abacamanza bamukangaga aburana bati ariko wakana we ubwo uzi uburakari bw’umwami ? Umwana nawe yabasubije abaseka ati: « Mwebwe se muzi uburakari bw’umwana w’intama? ijambo ryanyuma yababwiye ati « KO MUNKANGISHA GUPFA, UMUKRISTO UTINYA GUPFA MWAMUBONYE HE? » uyu mwana yihanishije JENERAL MARCELLUS nawe yiyemeza kuba umukristo kandi ari we warushinzwe guhagarika abakristo. Umwana POLLION yiciwe kuiri stade « collise » bamutwitse . JENERAL MARCELLUS nawe bamukurikizaho amaze kubabwira ati:nashatse ikintu kigaragara bahõra abakristo ndakibura kuko kutaba mu idini y’umwami iyo si impamvu igaragara yatuma abakristo bicwa » Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. abaheburayo13:7

Bakundwa! Imana idushoboze kugera ikirenge muca Yesu mw’izina ryiwe ryera amen!

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s