Leta y’u Rwanda na HCR batangiye gutanga inzandiko z’inzira ku mpunzi

Leta y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, batangiye gutanga inzandiko z’inzira zihabwa impunzi byavuzwe ko zikozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe hose ku isi.

Ikiguzi cy’izi mpushya kizatangwa na HCR ariko zitunganywe n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Izi nzandiko zishobora kuba igisubizo ku bibazo byakundaga kubazwa n’impunzi byo kutabona uburyo buzemerera gutembera, dore ko ubusanzwe inzandiko nk’izi zitahabwaga buri wese uzifuje.

Urwandiko rw’inzira ruhabwa impunzi rumeze neza n’urugenerwa abenegihugu, bigatandukanywa gusa n’amagambo asobanura ko ruhabwa impunzi.

Uru rwandiko rumara igihe cy’imyaka 5 rukagurwa amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Buri mpunzi iri ku butaka bw’u Rwanda yemerewe guhabwa uru rupapuro rw’inzira mu gihe yamaze kwemererwa ubuhunzi.

Impunzi zituye mu mujyi zisabwa guhabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’ibanze naho abatuye mu nkambi bahabwa icyemezo n’ukuriye inkambi.

Uru rwandiko rutangwa ku muntu ubyifuza rwemerera impunzi kuba zatembera aho zishatse hose ku isi mu gihe zashoboye kubona visa. Gusa uru rwandiko ntirwemerera impunzi kuba yatemberera mu gihugu yahunze.

U Burundi buvuga ko abaturage babwo bahungiye mu Rwanda babuzwa gutahuka - ikirego u Rwanda ruhakanaUwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Image captionU Burundi buvuga ko abaturage babwo bahungiye mu Rwanda babuzwa gutahuka – ikirego u Rwanda ruhakana

Leta y’u Rwanda n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko uru rwandiko rugiye kongera amahirwe ku mpunzi yo kuba zajya gushakiriza imibereho mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa mu mahanga ya kure.

Ku ruhande rw’impunzi nabo bishimiye uru rupapuro bemeza ko rubafunguriye amarembo.

Umwe muri bo yagize ati:

« Hari benshi bari barabuze uko bajya ahandi gushakisha icyatunga imiryango yabo. Tugiye gukoresha ubumenyi dufite dushobore guhahira imiryango yacu nibiba ngombwa twambuke n’imipaka. »

Urupapuro rw’inzira ruhabwa impunzi ruje rukurikira ikarita iranga impunzi ikoze ku buryo bw’ikoranabuhanga nayo yatanzwe muri uyu mwaka.

Ministeri ishinzwe impunzi n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko hazakurikiraho gutanga ubwisungane bwo kwivuza ku mpunzi, cyakora igihe buzatangirwaho cyo nticyashyizwe ahagaragara.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s